Dushyigikire Isuku y’Umwuga mu Rwanda

Lucor Ltd yiyemeje kuzamura ireme ry’isuku, ubuzima n'umutekano mu kazi (OSH), gukumira no kurwanya ubwandu bw'indwara zandura (IPC), ndetse no gukumira, gutahura, kurwanya no guhashya ibyago bishobora kwirindwa mu bigo byose cyane cyane ibigo bitanga serivisi z'ubuzima mu Rwanda.

Iyo mukoranye natwe, mugira uruhare mu guteza imbere serivisi z’isuku n’isukura zinoze kandi zirambye, zifasha kurinda abarwayi, abakozi abakiliya, abaturage, n'abandi bagana ibigo bitandukanye byo mu rwanda, ndetse zigatanga amahirwe y’akazi atanga icyubahiro n’agaciro ku rubyiruko n'abandi bakora muri uru rwego.