Lucor Ltd 

Munditia in  Omnibus — Umucyo muri Byose

Kubaha ibirenze ibyo mutwitezeho mu byo tubakorera byose,  mu bunyagamugayo bwinshi — serivisi ushobora kwizera byimazeyo.

Lucor Ltd yashinzwe ishingiye ku bunararibonye bw'umwimerere bwaturutse muri bimwe mu bigo bitanga serivisi z'ubuzima mu Rwanda. Dutanga kinyamwuga serivisi z’isuku n’isukura, kwita ku busitani, kubuvugurura no guhanga ubushya, gukora kinyamwuga inyigo z'amasoko, amahugurwa ku buzima n'umutekano mu kazi (Occupational Safety and Health), gukumira, kurwanya no guhashya ubwandu bw'indwara zandura (Infection Prevention and Control), no gukumira, gutahura, kurwanya no guhashya ibyago bishobora kwirindwa (risk prevention , identification, and management) tuzirikana amahame yo ku rwego rwo hejuru.

Muri Lucor Ltd, isuku tuyifata nk’ikintu kirenze kuba ahantu hasa neza. Isuku ishingiye ku myitwarire irangwa n'ikinyabupfura, kugira gahunda ihamye, n’ubunyangamugayo. Ni yo mpamvu dutanga serivisi zinoze kandi zizewe, tukaba tutemera ko ubushobozi buke bw’ingengo y’imari bubangamira ireme rya serivisi dutanga.